Jyewe, Kristu,

Namanutse nturuka mu Ngoma z’Ijuru Zisumba izindi mu Ngoma Zihoraho z’Ukuba, ngo mbavugishe. Nazanywe nkana no gukosora imyumvire idahwitse y’Inyigisho natanze muri Palestina, kuko amahame ya kiliziya arimo abambira iterambere nya-roho ryanyu.

Kubera ko abantu bagiye guhura n’amage arenze ibipimo azakwira isi yose, ni ngombwa ko, kugira ngo barokoke, Jyewe, Kristu, nshobora kuvugisha abashobora kumva.

Muzi bike cyane ku migendekere y’irema namwe mufitemo uruhare rukomeye cyane.

Ni ngombwa ko mwumva neza iyo migendekere kugira ngo mushobore gushyira mu bikorwa intumbero yisumbuye, ku nyungu z’inyokomuntu.

AYA MABARUWA ni ISOMO RY’UMWIGISHA.

Azabamenyesha igisobanuro nyacyo cy’ibyo nigishije. Muzumva IKIRUKURI nya-roho nya-siyansi mukomoraho ukuba kwanyu.

Ashushanya INZIRA YA KRISTU iyobora bose ku Miterere y’Ukuba yuje ikuzo nise Ingoma y’Ijuru.

Abagabo n’abagore bazakizwa imikoreshereze yuzuye intamenya ya gatekerezi zabo zuzuye ububasha.

Baziga URUKUNDO RUTAGIRA IKIGOMBERO n’uburyo bwo kuvura ubuzima bwabo ndetse n’Umubumbe w’isi.

Bazamenya ko isi yanyu ari URUKUNDO MPUZAHOSE rwagaragajwe.

Nk’uko byabwirijwe NYIRIKWANDIKA

Icyitonderwa ku byerekeye uburenganzira bwo gukopora

Uburenganzira bwo gukopora Amabaruwa ya Kristu n’Inyandiko ze bufitwe na Nyirikwandika. Nta gice na kimwe cy’uru rubuga kigomba gukoporwa hatabanje kwaka uruhushya rwanditse christsway@mweb.co.za. Ibyakoreshwa byose bikuwe muri aya Mabaruwa, Inyandiko n’uru rubuga, bigomba kwitirirwa ku buryo bugaragara christsway.co.za. Amabaruwa n’Inyandiko bishobora guhununurwa (download) ngo bikoreshwe n’umuntu ku giti cye gusa. Indi mikoreshereze iyo ari yo yose yaba ari ukwica uburenganzira bwo gukopora.