Loading...

BUDAMA

Bene BUzima DAta MAma = BeneBUDAMA

Mu Mabaruwa ye, Kristu yita Imana Buzima Data Mama Ni ho havuye iriya mpine: BUDAMA

Twebwe abasomye aya Mabaruwa akatugirira akamaro gakomeye mu gutuma turushaho kubona no kumva neza Imana, abantu, n’ubuzima muri rusange, twifuje kuyageza ku bavuga ikinyarwanda. Mu kwishyira hamwe ngo dukore uwo murimo, twahisemo kwiyita “Bene BUDAMA”.

Ariko byumvikane ko, kuri twe, umuntu wese iyo ava akagera ari “Mwene BUDAMA”. Si twe twanditse aya Mabaruwa, icyo twakoze ni ukuyahindura tuyakura mu rurimi rwayo rw’umwimerere (icyongereza) tuyazana mu rurimi rw’ikinyarwanda. Turifuza ko Abanyarwanda benshi bayasoma kuko twizeye ko azabagirira akamaro nk’ako yatugiriye, bakarushaho kubaho mu byishimo no kubana mu mahoro.