Ibaruwa ya 1 :
AMATEGEKO Y’IMIBEREHO
Neretswe kandi AMATEGEKO Y’IMIBEREHO agenga ubushobozi bw’umuntu bwo kurema intandaro n’ibikikiza bishya, imibanire, gutsinda cyangwa gutsindwa, uburumbuke cyangwa ubukene. Brw1/219
Icyo umuntu YEMERA akomeje ko we ubwe ari cyo, cyaba cyiza cyangwa kibi, ni cyo azahinduka. Brw1/220
Icyo umuntu ATINYA ko abandi bazamugirira, ni cyo bazamugirira. Brw1/221
Icyo umuntu YIZERA ko abandi bazamukorera, agomba kubanza kukibakorera, kuko ubwo azaba arimo arema « iforoma y’ibonunumva » izagaruka kumuha umugisha ku rugero azaba yawuhaye abandi. Brw1/222.
Indwara yose umuntu AGIRIRA IGISHYIKA ni yo izamufata kuko azaba yararemye ‘iforoma y’ibonunumva’ y’icyo atifuza na gato ko cyamubaho. Brw1/223