Loading...

 

 

Ijambo ry’ibanze,Iriburiro,Ibikubiyemo :

 

Kristu aravuga ati:

 

«Nzanywe no gukosora imyumvire mibi y’inyigisho natanze, ubwo nari nzwi ku izina rya ‘YEZU’ muri Palestina, hashize imyaka ibihumbi bibiri.» Irb/01.

 

Kristu arongera ati:

 

« Kubera ko abantu bagiye guhura n’amage arenze ibipimo azakwira isi yose, ni ngombwa ko, kugira ngo barokoke, jyewe, Kristu, nshobora kuvugisha abashobora kumva. Ibyo muzi ni bike cyane ku migendekere y’irema namwe mufitemo uruhare rukomeye cyane. Ni ngombwa ko mwumva neza iyo migendekere kugira ngo mushobore gushyira mu bikorwa intumbero yisumbuye, ku nyungu z’inyokomuntu». Irb/02