Aya Mabaruwa n’Inyandiko ni igikorwa cya Kristu
Aya Mabaruwa n’Inyandiko ni igikorwa cya Kristu. Yagaragaje neza ko bigomba gutangwa ku buntu kuri murandasi. Ndi “Nyirikwandika” gusa.
Amabaruwa yakiriwe mu wa 2000 na 2001. Yashyizwe ku rubuga rwa murandasi guhera muri 2001. Iya mbere mu Nyandiko, aho Kristu avuga ku buzima bwacu bwa buri munsi, yakiriwe muri 2003, naho mu butumwa bwe, ubuheruka bwatanganjwe mu Kuboza 2014.
Muri izi nyandiko, nta kintu na kimwe cyakuwe mu zindi nyandiko, nubwo abandi banditsi na bo bahumekewemo na Kristu. Abantu bose bahuje n’Ibonunumva rye basenderejwe umugisha.
Hashize imyaka 50 inzira yanjye yo kuba “nyirikwandika wa Kristu” itangiye, ubwo narengwagaho n’ingorane. Nagarukiye Kristu na Bibiliya kugira ngo mbone ubufasha. Imiterere ihana y’igisubizo yatumye mpagarika ihame ryose ry’idini maze mpinduka umuhakanyi. Mu myaka ibiri nasenze mbikuye ku mutima kugira ngo nerekwe Ukuri n’imiterere nyayo y’Igitera byose kubaho, amaherezo nza kwerekwa ko Imana ari Urukundo. Uko nagiye nkurikiza amabwiriza ya Kristu, nerekejwe mu nzira nshya. Hakurikiraho imyaka irindwi y’amahirwe, yaje na yo gukurikirwa n’ibintu byinshi bibabaza.
Umugoroba umwe, ndimo nsenga, Kristu anyigaragariza bitunguranye. Yambwiye icyo ngiye kwigishwa n’icyo nagombaga gukora amaherezo. Kuva muri 1963 kugeza muri 1978, Kristu yanyigishije amahame asobanura mu Mabaruwa ye. Muri 1975, naraye ijoro nerekwa ibintu byagombaga kubaho hagati ya 1983 na 1994. Byose byarabaye koko.
Mu wa 2000, Kristu yatangiye kunyandikisha Amabaruwa, hataho Inyandiko n’ubundi butumwa.